Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Luwano Tosh wamamaye nka Unlce Austin, yatangaje ko adateganya gusinyisha umuhanzi Lloav aherutse kwifashisha mu ndirimbo “Mon Coeur” yanaririmbyemo mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben].
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ya nyuma ya Kane Uncle Austin yitegura gushyira ku isoko, ubundi agafata ikiruhuko mu muziki we. Uyu mugabo asanzwe ari afite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise The Management, yanyuzemo abarimo Victor Rukotana.
Uncle Austin yabwiye InyaRwanda, ko yamenye Llaov biturutse kuri Producer Yeweeh. Ati “Ni ukumufasha bisanzwe, uretse ko ndi no gutegura kumuzafasha no ku y’indi mishinga ariko ntabwo nzamwinjiza muri Label.”
Akomeza ati “Producer YeweeeH niwe watumye mumenya. Ariko nageze muri ‘studio’ numva zimwe mu ndirimbo ze numva ni umuhanga.”
Llaov yabwiye InyaRwanda, ko ubwo Uncle Austin yumvaga indirimbo ze ari nabwo yamubwiye ko afite umushinga w’indirimbo ‘Mon Coeur’ wanaririmbyemo The Ben.
Yavuze ko imikoranire ye na Uncle Austin irenze kuba yakwinjira muri Label ye. Ati “Imikoranire yanjye na Uncle Austin ni migari gusa imwe muri iyo harimo kumfasha kuba hakorwa ‘Video’ za zimwe mu ndirimbo zanjye gusa ntabwo mbarizwa muri ‘Management’ yiwe’.
Uyu musore yavuze ko kuba yararirimbye mu ndirimbo irimo na The Ben, byafunguye amarembo y’umuziki we. Ati “Navuga ko hari impinduka kuko mpereye kuri iriyi ndirimbo nagaragayemo ndi kumwe na The Ben, hari aho bimvana n’aho bingeza.”
“Kuko ni amarembo aba afungutse kuri njye nk’umuhanzi ukizamuka. Bityo aho ijwi ryanjye ryagerageza siho riri. Hari abantu ibihumbi bamaze kumva ibyo ndirimbo kandi bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri njye. Rero, ni igihe cyiza cyo kwerekana byinshi mu byo maze imyaka myinshi mbitse.”
Lloav yavuze ko kuba yarahuriye mu ndirimbo na The Ben na Uncle Austin, ari inzozi za buri muhanzi wese utekereza umuziki no gukorana na bakuru be mu muziki.
Kuri we, ni umugisha atabasha gusobanura kuba yararirimbye mu ndirimbo by’umwihariko irimo The Ben. Ati “Ni izina rinini cyane n’ubu ntekereza nkumva ari Imana yampuje nawe. Si buri umwe ugira amahirwe nk’ayo nagize. Ndashima Uncle Austin wampaye umwanya akumva ikindimo.”
Uncle Austin yatangaje ko adateganya gusinyisha Lloav muri Label ye, ahubwo azamufasha mu bundi buryo
Lloav
yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, kuririmba mu ndirimbo
irimo The Ben
TANGA IGITECYEREZO